IMITERERE Y'IBITEMBO
BIYIZAMURA Ibitembo byo kuzamura gazi biragaragara ku ishusho ikulikira.
Ibyo bitembo bizaba bikoze muli polyéthylène PEHD bifite uburebure
bwa metero 330 uvuye ku mashini ivangura amazi na gazi. Uburyo bwo kugabanya cg.
kwongera ubwinshi bw'amazi ahita muli ibyo bitembo buli kuli metero 100 mu bujyakuzimu
bw'ikiyaga. Ibyo bitembo bihujwe kandi ku gice cyo hasi cy'imashini itandukanya
gazi n'amazi. Ku bitembo by'ibanze bizamura gazi ivanze n'amazi, hali ikindi
gitembo gihujwe n'imashini itandukanya gazi n'amazi n'ikindi gitembo gifite nka
metero makumyabili, ni ukuvuga ko kili nko kuli metero 40 ku bujyakuzimu bw'ikiyaga,
icyo gitembo kikaba ari icy'ubwoko bwa PE gifite umubyimba muto. Imashini
itandukanya gazi n'amazi ikoze mu cyuma kandi iriburungushuye. Imbere muliyo niho
gazi n'amazi bitandukanira hifashishijwe uburyo bwa divergeant. Ku mashini igenewe
kuvangura amazi na gazi hali imyenge ibili, umwe ugenewe gusubiza amazi amaze
kuvanwamo gazi mu kiyaga (uli hasi), undi ugenewe kujyana gazi imaze gutandukanwa
n'amazi (uli hejuru). Umwenge amazi asohokeramo uhura n'ibitembo bigenewe
kujyana amazi amaze kuvanwamo gazi, mu gihe umwenge usohokeramo gazi uhita uhura
n'igice cya kabili : ahagenewe gutunganyilizwa gazi imaze kuvanwa mu mazi.
|